Amahugurwa ku Itorero Rigendera ku Ntego

Kugira ngo ubashe gukurikira aya mahugurwa, ugomba kwiyandikisha  ku buyobozi bushinzwe  amahugurwa muri  The PEACE Plan Rwanda cg mu Itorero ubarizwamo
kwandika.
Iyi nyigisho yigishirizwa kuri murandasi ijyanye n'inyigisho z'uruhererekane ku by'ibanze ku Itorero Rigendera ku Ntego yateguwe na Pasitori Rick Warren.
Kanda hano kugira ngo ubone igitabo gikubiyemo amasomo yose.
Itegeko rirengera ibihangano © 2019 Itorero rya Saddleback, The PEACE Plan, 1 Saddleback Parkway, Lake Forest, CA 92630 USA
Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa. Nta gice cy'aya masomo yemerewe gusubirwamo, gukwirakwizwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, cyangwa kubikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa ngo ikurwe mu buryo ibitsemo, hatabanje gusabwa uruhushya uwacyanditse.
Saddleback Church, 1 Saddleback Pkwy., Lake Forest, CA 92630 USA

Ikaze

Muraho Nshuti!
Icyo nkwifuriza kandi nifuriza itorero ryawe ni uko rihabwa umugisha n’Imana uko dufatanya gukora ibidasanzwe.
Dufatanije, reka twite ku kiraje Imana ishinga: gushaka abana bayo bazimiye, kwita ku “boroheje muri aba” no kwagura itorero ryayo, ni ukuvuga, Kugira urukundo binyuze mu busabane, gukura binyuze mu kurera abigishwa, kwaguka binyuze mu murimo, no kugera ku Isi yose binyuze mu ivugabutumwa. Icyo ni cyo Imana ishaka.
Mu itorero rya Saddleback, imbaraga zacu zose tuzishora ku bintu bitanu Yesu yakoze mu gihe yari hano ku Isi, ibintu bitanu twita gahunda ya PEACE. Ntidushaka gukora ibyo Yesu yakoze twenyine ahubwo turashaka no gufasha amatorero yo hirya no hino ku Isi na yo akabikora.
Mwitegure ko Imana igiye gukoresha abantu basanzwe bo mu itorero ryanyu mu buryo budasanzwe!
Nishimiye cyane ko uri hano ku ruhembe rw’imbere mu rugendo rudasanzwe rwo guhindura Isi.
Pasitori Rick Warren